Job type: 
Ikiraka / Uhembwa hakurikijwe uko wagurishije

 

IDEMBE Ltd mu magambo make 

IDEMBE Ltd ni Sosiyete ya mbere mu Rwanda ikora ibijyanye n'ikoranabuhanga mu burezi, ni Sosiyeti yashingiwe mu Rwanda igamije gufasha inzego zose z'uburezi binyuze mu gukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho kandi ritandukanye. IDEMBE Ltd itanga serivisi nziza kandi zo mu rwego rwo hejuru  mu bijyanye no kwiga ku buryo by'iyakure hakoreshejwe mudasobwa ( E-learning), gutegura amasomo akoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho ashobora kurebwa kuri Mudasobwa, Telefone , televiziyo cyangwa ibindi bikoresho bisoma amajwi n'amashusho, gufasha ibigo byigisha mu gukoresha ikoranabuhanga rya Tele Education, gufasha abakora abashakashatsi kubona amakuru atandukanye ku buryo bwihuse kandi bworoshye hifashishijwe ibikoresha na porogaramu z'ikoranabuhanga, gukora amaporogaramu yo muri telefoni yigisha ibintu bitandukanye n'izindi serivisi zijyanye n'imyigire igezweho.

Inshamake ku bijyanye n'aka kazi

IDEMBE Ltd ikeneye abacuruzi bazakorana nayo kugira ngo bafasha abakiriya b'IDEMBE n'abandi bifuza serivisi zacu kuzisobanukirwa, kubagira inama ku bijyanye no zikoresha neza no kuzigura ku buryo buboroheye. Umucuruzi uzakorana n'IDEMBE Ltd agomba kuba afite ubushobozi bwo gusubiza no gukemura ibibazo by'abakiriya bijyanye na serivisi dutanga. Icy'ingenzi ni ugufata abakiriya neza no kubagezaho ibyo bifuza ku buryo bufasha IDEMBE Ltd gukura binyuze mu kugeza serivisi zayo ku bakiriya benshi bashoboka.

Inshingano

  • Kumurika no gucuruza serivisi z'IDEMBE Ltd binyuze mu bisobanuro binyura abakiriya n'abandi bifuza kuba bo
  • Kumenya icyo abakiriya bifuza kandi ukabaha ubufasha n'amakuru ku bijyanye na serivisi zacu
  • Gutsura umubano mwiza n'abakiriya
  • Gukomeza kwihugura no kumenya byinshi kuri serivisi nshya IDEMBE Ltd yifuza kugeza ku bakiriya.
  • Kugera ku bakiliya ukabereka ibicuruzwa ukoresheje uburyo butandukanye
  • Gukemura ibibazo n'impugenge z'abakiriya ku buryo bwihuse kandi bubanogeye
  • Kugera ku ntego y'umubare w'ibicuruzwa wiyemeje mu gihe cyagenywe
  • Guha amakuru ubuyobozi bw'IDEMBE Ltd ku bijyanye n'ibyifuzo by'abakiriya, ibibazo byabo, ibibashishikaje no kumenya izindi serivisi bifuza ko IDEMBE Ltd yabagezaho.

Ibisabwa

  • Kuba ufite Telefoni igendanywa igezweho ( Izi zitwa simatifoni)
  • Kumenya imibare y'ibanze no gusoma
  • Kumenya iby'ibanze mu bijyanye no gucuruza no kwita ku bakiriya
  • Kuba uzi ikinyarwanda neza ( kumenya icyongereza byaba ari akarusho)
  • Kuba uzi gukoresha neza simatifoni n'ibindi bikoresho bimeze nkayo
  • Kumenya ikoranabuhanga ( ICT ) ry'ibanze, ubumenyi mu bijyabye no gushaka abakiriya no gucuruza. Kumenya gutegura no gutanga ibiganiro mbwirwahume hakurikijwe ibyo abagukurikiye bifuza

Ukeneye ibindi bisobanuro watwandikira kuri info@idembe.com 

Location: 
Rwanda
Qualification: 
Nta mpamyabushobozi yihariye isabwa
Experience: 
Nta burambe mu kazi busabwa